MENU

Where the world comes to study the Bible

Imirongo y'ingenzi ku kwita ku Byanditswe “buri munsi”

Imirongo ikoresha Ijambo “buri munsi”

Zaburi 68:19. Imana yitangira kutwitaho, kudutabara, no kutuyobora (1 Petero 5:6-7). Ni yo itwikorerera imitwaro, ariko icyo dukeneye ni ukwiga gushyira Umwami imitwaro yacu buri munsi (Imigani 8:34) mu kwicisha bugufi imbere y'imigambi yayo isumba-byose.

Imigani 8:34. Imigisha yasezeranijwe abatega amatwi, ariko ugutega amatwi kujyana ku migisha ni ugutegereza Umwami buri munsi nka Databuja n'uduhaza.

Matayo 6:11. Herekana ko gukenera kubeshwaho n'Imana ari ibya buri munsi nk'uko gukenera gusenga ngo Imana iduhe ari ibya buri munsi.

Luka 9:23. Gukurikira Umwami ni uruhare rwacu rwa buri munsi rurimo ko ibyifuzo no gushaka byacu bigomba kubahiriza ibye. Kugira ngo ibi bibeho by'ukuri, dukeneye kubana na We buri munsi, tugategerereza ku ntebe Ye y'ubwami.

Ibyakozwe 17:11. Uyu murongo uvuga uko Imana ibona abasuzuma Ijambo ryayo buri munsi, kandi werekana imyifatire ikenewe ku gihe gikwiriye hamwe n'Imana: gushaka kumenya icyo Imana yavuze mu Ijambo ryayo. Gereranya n'imirongo ikurikira - 2 Abakorinto 8:11-12; 2 Abakorinto 8:19; 2 Abakorinto 9:2. Ibya buri munsi byibandwaho mu Byakozwe 17:11 havugwa ukuntu Abayuda b'i Borea, bayobowe kandi bategurwa n'Umwuka Wera no kwigisha kwa Pawulo na Sila, bari biteguye kandi bashaka kwakira Ibyanditswe buri munsi. “Umutima ukunze” byerekeye ku gitekerezo cy'ubushake n'umwete ari wo ngaruka y'uburyo bumwe bwo kwitegura bibyara umutima ukunze cyangwa ubushake kandi ibyo biteza imbere ibyo dukora.

1 Abakorinto 15:31. Gereranya umurongo wa 32 n'igice urimo hamwe n'impamvu zidutera gukora ibyo dukora. Haba se harimo isano hagati y’umuntu wenyine n’Umwami buri munsi no gupfa buri munsi ku mpamvu zo kwikunda no kwiyoborera ubugingo, n’ibindi?

Imirongo ikoresha “uyu munsi”

Zaburi 95:7-9. Mbese hari ihuriro ubona mu mirongo ya 7 n'ikurikira n'imirongo 1-6? Ese hari ihuriro hagati y'Imana nk'Umwungeri, no kwumva Ijambo Rye, no kwinangira imitima kwacu? Mbese umurongo wa 9 ni igisubizo cy'umutima winangiye? Tugerageza Imana dute?

Abaheburayo 3:7, 13, 15 n'Abaheburayo 4:7. Ni mu buryo ki umwanditsi w'Abaheburayo asubira mu magambo yo mu Isezerano Rya Kera?

Yakobo 4:13. Ingaruka z'uyu murongo ni izihe ku gihe amarana n'Umwami buri munsi? Twese dufata imigambi ya buri munsi yo kuyoborwa n'Imana no kwicisha bugufi imbere y'ubushake bwayo. Mugihe ntafashe igihe cyo kwihererana n'Umwami kubwo kwihererana na We kugira ngo muzanire ibyanjye byose, nshobora no gusanga nicira urubanza kandi nshaka kwiyoborera ubugingo bwanjye. Gereranya n'imirongo ya 14-17.

Imirongo ikoresha “mu gitondo”

Zaburi 5:3. Uyu murongo uvuga ukuntu Dawidi yiyemeje, akurikije gusobanukirwa kwe ko adakwiriye, kumarana igihe n'Imana ngo imukomeze ubwenge, umutima, n'ubushake.

Zaburi 55:17. Uyu murongo werekana ko igihe cyo kubana n'Imana atari mu gitondo gusa (1 Abatesalonike 5:17). Byerekana ko Dawidi yari yariyemeje gushyira Umwami imitwaro ye. Twagombye kwumva twishyira tukizana mu kubwira Imana ibyo dutekereza aho kugerageza gukuraho cyangwa kurwanya ibyo dushaka. Ni Imana Data izi uko turemwe, ko turi umukungugu, kandi itwitaho nka se w'abana. Twagombye kwumva iteka twisanga kubwira Umwami ibitubabaza. Dukunze kubona ibi muri Zaburi, ariko iyo tubwira ibyacu abantu, amahame n'imigambi byo mu Byanditswe byagombye kuyobora ibyo tubabwira. Twagombye kubabwira mu gihe gikwiriye, mu rukundo, n'intego yo gukomeza abo tubwira (Imigani 15:23; 25:11-13; Abefeso 4:29).

Zaburi 143:8. Reba uburyo butandukanye bw'igihe tugirana n'Imana - gusenga mu guhimbaza, gushima no kwemera ubuntu bw'Imana no kwiringirwa kwayo, gusengera kwerekwa, kwiga Ijambo, gusengera gufashwa.

Zaburi 88:13; Zaburi 92:2; Zaburi 119:62.

Yesaya 50:4. “Umwami IMANA Impaye ururimi rw'abigishijwe, kugira ngo menye gukomeresha urushye amagambo; inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kwumva, nk'abantu bigishijwe.” NIV yo yanditse ngo, “nk'ururimi rwigishijwe, kumenya ijambo rifasha unaniwe,” naho KJV ivuga ngo, “ururimi rw'uwigishijwe, kugira ngo mbashe kumenya kubwira unaniwe ijambo mu gihe gikwiriye.”

Ni izihe zimwe mu mpamvu n'ingaruka z'ubusabane dushobora kwiga muri iki gice mu bumwe bwacu n'Umwami bwa buri munsi n'intego y'ubugingo? (a) Umwami Imana agomba kuba isoko yacu y'ibanze y'inyigisho. Ibi byerekana ko dukeneye ubucuti magara n'Umwami, kumutegera amatwi mbere ya byose (reba Zaburi 119:102). (b) Ubumwe bukomeye n'Imana bwa buri munsi bwegereza umutima ku Mana kandi bukaduha umutima wo gufasha abandi. (c) Tubona muri ibi ko dukeneye gukomera ku Mana, buri gitondo. (d) Tunakeneye muri ibi ubwenge bwo gutega amatwi. Muri iki gihe dufite byinshi dukora aho gufata igihe ngo twumve Imana.

Amaganya 3:23. Reba imirongo ibanziriza n'iwukurikiye. Ni iki gishya cya buri gitondo? Bigirwa bishya bite? Gutegereza Umwami no kumushaka ni uruhare rwacu rwa buri gitondo.

Mariko 1:35. Ni nde wagiye ahiherereye? Yagiye ryari? Mu buhe buryo? Niba yarumvise abikeneye, kuki tutarushaho kubikenera?

Imirongo ku mbaraga no kubaturwa ku bw'ubusabane bwa buri munsi

Zaburi 119:45, 104-105, 114, 127-128, 133.

Imirongo ku kwicisha bugufi mu mutima imbere y'Umwami

Kubera ko kwihererana n'Imana buri munsi ari ukwicisha bugufi mu mutima w’umuntu imbere y'Imana, imirongo ikurikira ni ingenzi kuyitekerezaho: Zaburi 119:36, 112; 141:4; Imigani 2:2; 4:2; 5:1; 22:17; Yesaya 55:3; Yeremiya 7:24, 26; 11:8; 17:23; Abaheburayo 4:16; Yakobo 4:8.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad