MENU

Where the world comes to study the Bible

Ubusonga Mu By’ubutunzi Ubugingo Bugwijwe Binyuze Mu Gukiranuka Mu By’ubutunzi

Intangiriro

Kimwe mu bihendo bikomeye bya Satani ni igitekerezo cy'uko ibyishimo biterwa n'ibintu dutunze. Kubwo gushukana kwe, yubatse ikimasa cya zahabu, ikigirwamana cyitwa ubutunzi. Kimwe n'umumotsi hagati mu nzira, ahamagara abahisi n'abagenzi, “Nimuze ku birenge byacyo, mugure, mugurishe, mwongere, kandi mutunge, kandi bizabashimisha.

Abakristo, nubwo ari abantu bafite umuhamagaro w'Umwuka n'ubutunzi mu ijuru bitagereranywa, ntabwo basonewe imigambi ya Satani cyangwa ngo bakingirwe agakoko gatera indwara yica y'ubutunzi. Nk'icyorezo, iradukurikirana muri buri nguni - kuri televiziyo, ibinyamakuru byanditswe, mu madirishya no mu byumba berekaniramo ibiteye isoni, no mu duce tw'imijyi twabaye akahebwe. Ahantu hose ukureshya kw'ubutunzi kuruzuye kandi gushaka kwinjira mu bugingo bwacu mu buryo bw'ubutumwa bugaragara kandi mu buryo bw’akataraboneka.

Mu buryo butwigisha kubaho nk'abimukira n'abanyamahanga (1 Petero 1:17-18; 2:11), kandi nk'ubwoko bugomba kubaho butumbiriye gakondo yo mu ijuru itabasha kubora, kandi itagushwa umugese n'ikibi, cyangwa ngo yangizwe n'igihe (1 Petero 1:4). Petero na none atuburira kwirinda ibisindisha no kuba maso mu kurwanya ibigeragezo bya Satani (1 Petero 1:13; 5:8). Kuki? Kuko, nitutaba maso, Satani azaturangariza mu butunzi adukure mu muhamagaro wacu wo mu ijuru nk'ubwoko bw'Imana bugomba kwamamaza ishimwe ry'Iyaduhamagaye ikadukura mu mwijima (ibihendo bya Satani) ikatuzana mu mucyo wayo w'itangaza (1 Petero 2:9).

Amafaranga ni ikintu gito cyane (Luka 16:10). Kuki? Kubera ko amafaranga atabasha kugura umunezero. Amafaranga ntashobora gutanga ubugingo buhoraho cyangwa agaciro nyakuri mu bugingo (Yesaya 55:1-3; 3:16-18). Ariko, nta kintu gihishura icyo dukurikira mu by'Umwuka n'ubumwe dufitanye n'Imana nk'uko dufata amafaranga.

Yesu Kristo yabivuze yeruye ko ikiranga ab'Umwuka ari ukwitwara neza imbere y'ubukire. Ikiranga umuntu wubaha Imana kandi utunganye ni uko yita ku Mana n'ubutunzi bwo mu ijuru.

Ibyanditswe Byera bifite ibyo kuvuga by'agatangaza ku mafaranga cyangwa ubutunzi bw'ibintu. Imigani 16 kuri 38 ya Yesu ivuga ku mafaranga. Umwe muri buri mirongo icumi mu Isezerano Rishya uvuga kuri yo. Ibyanditswe bifite imirongo 500 ku masengesho, mike kuri 500 ku kwizera, ariko hari irenze 2.000 ku mafaranga. Amafaranga ni ingingo y'ingenzi cyane kuko imyifatire y'umuntu kuri yo yerekana ubumwe bwe n'Imana, mu gusohoza umugambi wayo muri ubu bugingo, no ku mico yayo.

Inshingano mu gukora gahunda

Mu gihe gahunda ishingiye ku by'agaciro bya Bibiliya, intego, n'iby'ibanze, amafaranga ahinduka nk'umurimo w'agahato kandi ni nk'ikibabi gihuhwa n'umuyaga; duhuhwa no gukurikirana ubutunzi bwo muri iyi si (Luka 12:13-23; 1 Timoteyo 6:6-10).

Gukora gahunda y’uko dukwiriye gukoresha amafaranga ni byo bivugwa muri Bibiliya kandi ni igikoresho cyiza ku by'ubusonga, ku kubaturwa imana z'ubutunzi, n'igikoresho cyo kwirinda kunyanyagiza umutungo Imana yaduhaye ngo tuwukoreshe neza (Imigani 27:23-24; Luka 14:28; 1 Abakorinto 14:40).

Gahunda y’uko dukwiriye gukoresha amafaranga igomba gukorwa mu kwishingikiriza ku kuyoborwa n'Imana no mu kwizera turuhukira muri Yo ku bw'umutekano n'umunezero, aho kuba mu ngamba zacu (Imigani 16:1-4, 9; Zaburi 37:1-10; 1 Timoteyo 6:17; Abafilipi 4:19.

Inshingano mu bwitonzi

Niba gahunda y’uko duteganya gukoresha amafaranga yacu igomba kugenda neza, bisaba ubwitonzi no kwitanga kugira ngo gahunda zacu zihindurwemo ibikorwa. Tugomba gukurikira n'imigambi yacu myiza (Imigani 14:23). Gutungana mu by'amafaranga ni ikintu cy'ingenzi ku gukura kw'umukristo kwuzuye, kuboneye no kwubaha Imana (2 Abakorinto 8:7). Ariko kwubaha Imana bisaba ubwitonzi (reba 1 Timoteyo 4:8; 6:3-8).

Imigambi myiza nta cyo yaba imaze nta gahunda ziyishyira mu bikorwa. Abakorinto bari barerekanye ibyifuzo n'ubushake byabo mu gutanga ndetse bari barategetswe ibyo guteganyiriza gutanga (1 Abakorinto 16:1-2), ariko bari barananiwe gukurikiza imigambi yabo myiza (2 Abakorinto 8:10-11).

Inshingano mu by'ubusonga

Kwiringirwa mu by'amafaranga bituruka mbere na mbere mu kwemera ko icyo turi cyo cyose n'ibyo dutunze byose ari iby'Uwiteka (1 Ngoma 29:11-16; Abaroma 14:7-9; 1 Abakorinto 6:19-20). Ubugingo ni urugendo rw’igihe abakristo bibonamo nk'abanyamahanga, n'abasuhuke, bari muri iyi si nk'ibisonga by'ubuntu butarondoreka bw'Imana. Abo turi bo bose n'ibyo dutunze byose - impano zacu, igihe cyacu, ubukungu bwacu - ni ibibitsanyo twahawe n'Imana gukoresha kubw'ubwami n'ikuzo by'Imana (1 Petero 1:17; 2:11; 4:10-11; Luka 19:11-26).

Inshingano ku murimo

Bumwe mu buryo bw'Imana bwo kuduha ibyo dukennye ni ku bw'umurimo - ibikorwa biduha ibidutunga bityo tukaba twakwiyitaho no kwita ku miryango yacu (2 Abatesalonike 3:6-12; Imigani 25:27).

Amafaranga dukorera agomba gukoreshwa nk'ayo gushyigikira umurimo w'Imana no gufasha abari mu bukene, bwa mbere ab'umuryango w'Imana, hanyuma abari hanze y'umuryango w'abakijijwe (Abagalatiya 6:6-10; Abefeso 4:28; 3 Yohana 5-8).

Amabwiriza yerekeye ibyo kuzigama
      Gihamya zo muri Bibiliya

(1) Imana yategetse guteganiriza ibihe bizaza (Itangiriro 41:35)

(2) Kuzigamira igihe kizaza byerekana ubwenge kandi byagaragariye mu kurema (Imigani 21:20; 30:24-25; 6:6-8).

(3) Kuzigamira ibihe bizaza ni ubusonga butekereza ku ngaruka ku muryango (1 Timoteyo 5:8; 2 Abakorinto 12:14).

Amabwiriza yo muri Bibiliya

(1) Gtunga neza ibintu. Mwibuke, ubukire bwacu mbere na mbere ni ubw'Imana. Turi ibisonga ntituri ba nyiri ibintu (1 Ngoma 29:11-16; Luka 16:12).

(2) Kubyerekeye umutekano wacu. Tugomba gushyira ibyiringiro byacu mu Mwami, si mu byo dutunze (1 Timoteyo 6:17).

(3) Mwitondere impamvu zidatunganye kandi zitari izo muri Bibiliya, nk’ibibatera kuzigama bibi bitari ibyo muri Bibiliya nko kwiganyira cyangwa gushaka kwikubira biri nk'ingaruka y'umutekano muke no kurarikira (Matayo 6:25-33; Luka 12:13-31).

(4) Ibyemezo byerekeye ibyo gushora amafaranga ngo azabyare andi mu bihe bizaza bigomba gufatwa tubanje kubisengera ngo tubaze ubushake bw'Umwami (Yakobo 4:13-15).

(5) Ntugakoreshe muri gahunda zo kuzigama/gushora amafaranga ayo Imana ishaka ko ukoresha mu gutanga. Ibi biba iyo kuzigama cyangwa gushora bikabije kandi ku mpamvu zitari iz'ukuri nk'uko twabibonye (Luka 12:16-21; 1 Timoteyo 6:18-19; 1 Yohana 3:17).

(6) Irinde gushora mu bintu bishobora guhomba cyangwa mu byo gushaka gukira vuba (Imigani 21:5; 28:20, 22; 1 Timoteyo 6:9).

(7) Itegereze ibyo by'ibanze. Iha ubwami bw'Imana agaciro kanini (Matayo 6:33; Luka 12:31; 1 Timoteyo 6:18-19).

Amabwiriza ku byerekeye gukoresha amafaranga
      Kwishimisha

Dukeneye kwiga uko tugomba kwishimisha (bitandukanye mu buryo bw'Umwuka n'ibyo duhura na byo mu bugingo kubw'umunezero n'umutekano) ibyo dufite (Abafilipi 4:11-13; 1 Timoteyo 6:6,17-19; Abaheburayo 13:5). Iyo dushimishwa n'ibyo dufite, tubaturwa mu by'ubutunzi. Ibi bivuga umudendezo wo gukurikira Umwami; umudendezo wo gukurikirana ibye by'agaciro n'imigambi Ye. Ni gute umuntu yakwishimisha? Kwishimisha biterwa no gutunga ubutunzi bwo mu ijuru no kwikoreza amaganya yacu Imana nka Data wa twese wo mu ijuru udukunda (Matayo 6:19-33; 1 Petero 5:6-7).

      Ibigeragezo

Irinde ibigeragezo n'ubutumwa bw'isi (Abaroma 12:1-2; 13:11-14; 1 Petero 1:13-16; 5:8). Hari ubutumwa ibihumbi n'ibihumbi buri munsi bwisukirinya kugira ngo tubwumve mu binyamakuru, televiziyo, ibibaho batangirwaho amatangazo aho abantu benshi bahurira, ababunza ibintu babigurisha no mu mazu y'ububiko - byose bidusaba kugura ibintu tudashaka, n'amafaranga tutagira, ngo twiyereke abantu, kandi ngo tubonere umunezero aho udashoboka.

      Suzuma ibyo ugura ukurikije amahame ya Bibiliya

(1) Dushobora kwishyura ako kanya cyangwa se dufate umwenda? (Reba amabwiriza yerekeye gufata umwenda).

(2) Dufite amahoro yuzuye ku byo tugura nta gushidikanya? (Abaroma 14:23; Abakolosayi 3:15). Dukwiriye kwitondera ibyo dukora ngo tudakabya - kwiha ibisubizo bitubeshya ngo dukore ibintu bibi.

(3) Mbese ni igikenewe koko cyangwa ni ukurarikira? (1 Timoteyo 6:9; 12:15). Ese bizagirira akamaro umuryango wacu, gukura mu by'Umwuka kwacu, ubuzima bwacu, umurimo wacu, ikuzo ry'Imana, ese bizakuza urukundo dukunda Umwami cyangwa bizarubangamira? (1 Timoteyo 3:4; 5:8; 1 Abakorinto 6:12).

(4) Mbese imyifatire yacu iraboneye cyangwa irakabije? Dukeneye se kugabanya ibyo tugura ngo bityo ducishe bugufi uko dutekereza urwego turimo rwo kubaho neza? (Matayo 6:33; Luka 12:15, 23; Imigani 15:16-17; Umubwiriza 5:8; Umubwiriza 5:10-11).

Amabwiriza yerekeye gufata umwenda
      Amahame-shingiro

(1) Imana ikunda kuguriza uzishyura inyungu kuruta utira agasubiza nta nyungu kuko bifasha umuntu kumva afite umudendezo w'ubusonga burimo ubwenge (Gutegeka 15:5-6).

(2) Kugurizwa bitarimo ubwenge bishobora kudushyira mu bucakara (Imigani 22:7).

(3) Mukoreshe inguzanyo neza kandi mugerageze kuyirinda uko mushoboye kose. Nubwo itabujijwe mu Byanditswe, inguzanyo ivugwa akenshi mu buryo butari bwiza. Mu Baroma 13:8 hakunze gukoreshwa nk'ahabuza kugurizwa nta nyungu, ariko ntihabuza inguzanyo ibyara inyungu. Hashobora kwigisha gusa ko ari ngombwa kwishyura imyenda yaba igaragara cyangwa iyo mu buryo bw'Umwuka iyo igihe cyo kuyishyura kigeze.

(4) Ku byerekeye inguzanyo hari uburyo bubiri bushoboka: (a) Kugura utishyuye ukagenda wishyura buhoro buhoro hamwe n'inyungu. (b) Kuzigama ukazagura nyuma wishyuye uwo mwanya ukibikira za nyungu wagombaga kwishyura.

      Gerageza kugabanya kugurizwa

(1) Inyungu ziyongera ku mafaranga dukoresha kandi ikagabanya ubushobozi bwacu bw'ubusonga bw'ubwenge. Mu gihe dukeneye gusaba inguzanyo, dukwiriye gusaba inguzanyo z'igihe kigufi kandi zisaba inyungu nke.

(2) Inguzanyo ishobora kuba mbi kuko ishobora gushyira abantu mu bucakara bw'uwo babereyemo umwenda no ku byo bashaka byose aho kuba abacakara b'ubushake bw'Imana. Bituma umuntu apfa kugura mu buryo bworoshye. Isi turimo igendera cyane ku byo kugura umuntu adatekereje nk'uburyo bwo kugabanya kurambirwa no gushoberwa muri ubu bugingo.

(3) Inguzanyo ishobora gukoreshwa nk'uburyo busimbura kwiringira Imana cyangwa kubona ibyo dushaka aho kuyitegereza. Tuyikoresha nk'uburyo bwo kugabanya kwishingikiriza ku Mwami. Kuki? Kuko dukunze gutinya ko izaduha ibyo dushaka igihe tubishakiye (Zaburi 37:7-9, 34; 147:11; Matayo 6:30-34; Abafilipi 4:19).

(4) Inguzanyo zigabanya ubushobozi bwacu bwo guha Imana n'abakene.

(5) Gukoresha inguzanyo si ikindi kintu kitari kunanirwa gushimishwa n’ibyo dufite (icyaha cyo kutanyurwa) (Abafilipi 4:11; 1 Timoteyo 6:6-8; Abaheburayo 13:5). Ukunda ibintu ntanyurwa, ariko uwubaha Imana yiga kunyurwa.

      Ibibujijwe mu gusaba inguzanyo

(1) Ntukagure ikintu utishyuye niba bishobora kukubuza umudendezo wawe mu by'amafaranga.

(2) Ntugafate ideni uyu munsi rishingiye ku bitaraba (nk'izamuka ry'ibiciro cyangwa ibintu bishobora kugurishwa). Ibi ni ugukabiriza Imana n'ubusumbabyose bwayo.

(3) Ntugafate ideni ry’inzu utarabona aho uzakura amafaranga

(4) Ntugashyire amafaranga mu bikenerwa buri munsi, ibyo kurya, n’ibyo kwishimisha.

(5) Ntugashyire amafaranga mu bintu bita agaciro vuba, keretse iby'igihe gito (ni ukuvuga iminsi 30-90).

(6) Ku bintu bigenda bizamura agaciro, nk'amazu cyangwa nk'imari yashowe, ntugasabe inguzanyo zirenze ubushobozi bwawe byagusaba gutanga amafaranga yiyongera ku ngwate bibaye ngombwa ko igurishwa.

(7) Ntukemere imyenda (uretse iyo utangaho ingwate) igusaba ibirenze 20% y'ayo wagombye gukoresha imuhira. Jya ugambirira kutarenza 10%.

(8) Ntukemere inguzanyo utangaho ingwate (harimo ubwishingizi n'imisoro) zirenze 25 cyangwa 30% y'ayo wagombye gukoresha imuhira.

Ibibazo byo kwibaza mbere yo gufata inguzanyo

(1) Ese koko ndayikeneye?

(2) Ese nayisabye Imana ntegereza bihagije ko isubiza?

(3) Ese ndambirwa vuba nkaba nshaka kwishimisha vuba?

(4) Ese Imana irimo iragerageza ukwizera kwanjye, ibyo mpa agaciro, ibintera gukora ibyo nkora n'ibindi?

(5) Naba narakoresheje nabi amafaranga Imana yampaye ngura iki kintu cyangwa se nanyuranije n'amahame y'Imana ku by'amafaranga?

(6) Ese numva nsindwa na:

  • Ubugugu: “Hari umuntu utanga akwiragiza, nyamara akarushaho kwunguka; kandi hari uwimana birenze urugero, ariko we bizamutera ubukene gusa” (Imigani 11:24; 11:25-27).
  • Kwihutira gukira: “Umunyamurava agwiza imigisha myinshi; ariko uwihutira kuba umukire ntazabura guhanwa” (Imigani 28:20).
  • Ubunebwe: “Uko ni ko ubukene buzagufata nk'umwambuzi, n'ubutindi bukagutera nk'ingabo” (Imigani 24:34).
Amabwiriza yo gutanga
      Imana itegereza ko dutanga

(1) Kubw'umurimo wayo w'ubuntu: Ku bw'ubusabane na Yo, gutanga kugomba kuba imbuto y'ubuntu bw'Imana bukorera mu bugingo bwacu kugira ngo duhe Imana ubugingo bwacu bwose no gutanga nk'ibisendera kuri uko kwitanga kwa mbere (2 Abakorinto 8:1-2, 6-7; 9:9-11).

(2) Mu kwizera: Yasezeranije kuduha ibyo dukeneye; (2 Abakorinto 9:7 n'imirongo ikurikira; Abafilipi 4:19).

(3) Dufite umugambi: Tugomba gutanga mu bwitonzi no mu masengesho. “Umuntu wese atange nk'uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa, kuko Imana ikunda utanga anezerewe” (2 Abakorinto 9:7).

(4) Buri gihe: “Ku wa mbere w'iminsi irindwi” bizana gutangana umwete na gahunda. Ibi bitera gutanga iteka bijyana bitekerezo byiza mu bikorwa.

(5) Umuntu ku giti cye: “Umuntu wese muri mwe” azane ibikenewe na buri mwizera kandi buri wese afate gutanga nk'uruhare rw'umuntu ku giti cye nk’uzabibazwa (1 Abakorinto 16:2).

(6) Ku buryo bukurikije gahunda: “Abike nk'uko atunze”: hakenewe uburyo amafaranga y'umurimo w'Imana ashyirwa ku ruhande, akabikirwa gutangwa, kugira ngo adakoreshwa mu bindi (1 Abakorinto 16:2).

(7) Hakurikijwe ayinjira: Mu Isezerano Rishya, gushyira ku ruhande amafaranga ugomba gutanga (nka kimwe mw'icumi) byasimbuwe n'ihame ry'ubuntu ryo gutanga ku bwende, n'intego, kandi mu buryo bukurikije ayinjiye. Igipimo cy'ubu ni “nk'uko atunze” (1 Abakorinto 16:2), “babutanze ku bwende bwabo (2 Abakorinto 8:3), kuko iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo atunze birahagije; ntawe ukwiriye gutanga ibyo adafite. Simvugiye ntyo, kugira ngo abandi boroherwe, na mwe ngo murushywe. Ahubwo ni ukugira ngo munganye...” (2 Abakorinto 8:12-1; Mariko 12:41-44), kandi “umuntu wese...adahatwa” (2 Abakorinto 9:7).

Ni nde dukwiriye guha?
      Itorero ryigenga

Uwigishwa Ijambo ry'Imana agabane n'umwigisha ibyiza byose” (Abagalatiya 6:6; reba na 1 Timoteyo 5:17-18). Niba itorero rigomba kugira urufatiro rukomeye rw'indi mirimo yo kwamamaza Ubutumwa, birumvikana neza ko gutanga bigomba kuba iby'ibanze byacu mu gutanga.

      Andi mashyirahamwe n'abantu ku giti cyabo

Ibi birimo za misiyoni, amatsinda afatiye ku itorero n'abantu bari muri iyo mirimo (3 Yohana 5-8).

      Bene data bakennye

Abatishoboye ubwabo cyangwa abahuye n'ibibazo bagomba gufashwa uko tubishoboye. Abanga gukora ntibagomba gufashwa (1 Yohana 3:17; Yakobo 2:15-16; Abagalatiya 6:10; Abaheburayo 10:33-34; 13:1-3 hamwe na 2 Abatesalonike 3:6-10).

      Abatizera bakennye

Inshingano yacu ya mbere ni ab'inzu y'abizera, ariko tugomba no kugera ku bandi uko dushoboye (Abagalatiya 6:10).

Kimwe mu icumi cyo mu Isezerano rya Kera

Ijambo “kimwe mu icumi” rivuga “icya cumi.” Mu Isezerano rya Kera, icyakora, biragaragara ko uwera wo mu Isezerano Rya Kera yagombaga gutanga nibura ibya cumi bibiri cyangwa bitatu ku mwaka.

(1) Icya mbere cyari kimwe mu icumi cy'ibyo atunze byose (Abalewi 27:30-33). Iki cyahabwaga Abalewi ku bw'umurimo wo mu rusengero (Kubara 18:20-21).

(2) Icya kabiri cyavanwaga mu byungutswe n'ibyasigaye hamaze gutangwa kimwe mu icumi cya mbere. Iki cyari icy'iminsi mikuru n'ibitambo by'Uwiteka (Gutegeka 12:17-18; 14:22). “Iri tegeko ryabonwaga n'abasobanura amategeko y'Abayuda nk'icya cumi cya kabiri (reba Abalewi 27:30 no Kubara 18:21 kuri kimwe mu icumi cya mbere; n’amagambo y’ubusobanuro yo muri Malaki 3:8), cyagombaga kuzanwa mu buturo bwera ari imyaka cyangwa amafaranga. Uko bigaragara ugitura yagombaga gukoresha igice cyacyo ku buturo bwera nk'ituro ryererejwe (imirongo ya 26-27).”234

(3) Ikindi cya cumi cyatangwaga buri mwaka wa gatatu ku bw'imibereho myiza y'Abalewi, abanyamahanga, imfubyi n'abapfakazi (Gutegeka 14:26-29). Iki cya cumi cya gatatu gishobora kuba gitandukanijwe n'icya kabiri, nubwo tutabihamya. Ku giciro icyo ari cyo cyose, buri muryango w'Abayuda wari ufite inshingano yo gutanga atari 10% ahubwo hafi 19%.

Niba icya cumi ari ubushake bw'Imana uyu munsi, noneho ni ukuvuga ko kimwe mu icumi abizera batanga ari gike ku gikwiriye.

Kubera ko icya cumi cyari ngombwa mu Isezerano rya Kera, cyari nk'umusoro aho kuba impano yatangwaga mu gihe Imana yayoboraga Abisirayeli. Mu by'ukuri, Isezerano rya Kera akenshi rivuga “ibya kimwe mu icumi n'amaturo” bitandukanywa bityo. Frieson aravuga ati, “Ni yo mpamvu kudatanga 'icya cumi cyuzuye' byashoboraga kwitwa kwiba.”235 Niba umwe mu bantu b'Imana yarashakaga kwerekana kuramya Imana kwe kubwo gutanga ku bwende, byagombaga kuba ibirenze ibya cumi by'ibyo yunguka yagombaga gutanga (Gutegeka 16:6,11; 1 Ngoma 29:6, 9, 14).

Uburyo bwo gutanga mu Isezerano Rishya

Hari ibigaragaza neza ko gutanga icya cumi mu bihe bya none atari iby'abizera. Hari abantu bubaha Imana bigisha gutanga icya cumi, bagatsimbarara kuri Teolojiya yo mu Isezerano rya Kera idakoreshwa mu bihe by'itorero rya none. Ibikurikira bitangwa nk'ibibihamya.

Kimwe mu icumi cyo mu Isezerano rya Kera cyari igice cy'amategeko y’ubukungu yo mu Isezerano Rya Kera ariko Isezerano Rishya ryigisha neza ko abizera batari munsi y'amategeko (Abaroma 6:14; 7:4, 6; 8:3; 2 Abakorinto 3:11; Abagalatiya 3:19-25; 4:21-31). Aha hari uburyo bubiri bwibandwaho.

(1) Abizera ba none ntibagengwa n'amategeko y’iby'ubukungu, y’iby’imibanire n’abandi n’ay’iby'idini byo mu mategeko yo mu Isezerano Rya Kera. Aya mategeko yari ay'igihe gito kugeza ku kuza kwa Kristo. Kuza kwa Kristo n'Isezerano Rishya, nk'uko rikoreshwa ku itorero, byakurikiye kandi byuzuza Isezerano rya Kera n’amategeko aruseho, amategeko y'Umwuka w'ubugingo muri Kristo Yesu abashisha abizera gusohoza iby'Umwuka kandi bikiranuka by'amategeko ariko ku bwo kuyoborwa n'Umwuka aho kuba ibitegetswe n'amategeko.

(2) “Amategeko” mu Baroma 6:14 ni ANARTHROUS. Ni ibyerekana uko ibintu bimeze. Ntibivuga itegeko ryihariye, nk'amategeko yo mu Isezerano Rya Kera, ariko itegeko iryo ari ryo ryose. Ibi bivuga ko tutagengwa n'amategeko ayo ari yo yose cyangwa amategeko y'inyuma cyangwa amabwiriza agomba kutwereka uko tugendana n'Imana. Nubwo turi abatagira amategeko, kuba tugengwa n'amategeko ya Kristo (1 Abakorinto 9:21; Abagalatiya 6:2), igipimo cy'uko dutanga mu bihe by'itorero si umubare ushyirwaho n'amategeko y’inyuma cyangwa y’uburyo buduhata. Ibi bishobora kubamo icya cumi mu bihe by'amategeko cyangwa mbere y'uko amategeko abaho, kubera ko uko biri kose, igihe umubare runaka ushyiriweho abizera ngo bawutange, bihinduka amategeko y'iby'inyuma aho kuba iby'imbere mu muntu no kuyoborwa n'Umwuka w'Imana (Abaroma 8:14; Abagalatiya 5:1, 18, 24, 25).

Isezerano Rishya ritwigisha ko gutanga mu bihe by'itorero bigomba gukorwa hakurikijwe umurimo w'ubuntu cyangwa kuyoborwa n'Umwuka Wera (2 Abakorinto 8:1-3, 7; 1 Abakorinto 16:2; 9:7). Mu gukomezanya n'ibi, iyo dufunguye Isezerano Rishya nta tegeko tubona rikomeza icya cumi ku bizera. Ijambo “icya cumi” ntirikoreshwa mu Isezerano Rishya nk'itegeko cyangwa ibwiriza ku itorero. Mu by'ukuri, rikoreshwa gusa mu by’amateka aho ryari ryerekeye mu by'ubukungu bwo mu Isezerano Rya Kera, ariko nta na rimwe ryakoreshejwe mu buryo rigaragaza ko ari itegeko ku itorero.

Matayo 23:23; Luka 11:42. Ibi bice byombi byerekeye Isirayeli. Kristo yabwiraga Abayuda bo muri icyo gihe bakiri munsi y'amategeko. Bari bagitamba ibitambo mu rusengero.

Luka 18:12 havuga iby'amateka y'amasengesho y'Umufarisayo wiyitaga utunganye ariko wari ukiri munsi y'amategeko na mbere yo kuza kw'Umwuka kandi mbere yo gutangira kw'ibihe by'itorero.

Mu Baheburayo7:5-9 havuga ku by'amateka yerekeye Aburahamu wahaye Melkisedeki icya cumi. Bamwe bakoresha iki gice nk'igihamya ko icya cumi ari itegeko umunsi wa none. Bavuga ko byabanzirizaga amategeko, bityo byashoboraga gukoreshwa nk'ibituyobora muri ibi bihe. Ariko hari ibintu bibiri bidahuje n'ibyo bitekerazo:

Ibindi byakorwaga mu Isezerano Rya Kera byabanjirije Amategeko, ariko ntibikoreshwa nk'ibyitegererezo cyangwa ibyangombwa ku itorero. (a) Iby'isabato byabanjirije amategeko (Abaheburayo 4:3-9), ariko byasimbujwe uwa mbere w'iminsi irindwi, kandi ibyo ntibivugwa nk'itegeko. (b) Gukebwa na kwo kwabanjirije amategeko (reba 4:9-13), ariko kwasimbuwe n'umubatizo. (c) Mu buryo nk'ubwo icya cumi na cyo cyabanjirije amategeko (Abaheburayo 7:5-9), cyasimbuwe no gutanga hakurikijwe ibyungutswe (1 Abakorinto 16:2). Gutsimbarara ku cya cumi ni ukutumvira amategeko yo mu 1 Abakorinto 16:2.

Gutanga hakurikijwe icya cumi bibangamira gutanga hakurikijwe uko ubuntu bw’Imana butuyoboye nk'uko bivugwa mu Isezerano Rishya. Reka nsobanure.

Abizera benshi batanga kimwe mu icumi cyabo kandi nta na rimwe bavuga ko bashobora (ndetse bagombye) gutanga ibirenzeho. Mu by’ukuri, gusaba icya cumi abizera bose ni ukutumvira amahame ari mu 2 Abakorinto 8:12-15 kubera ko icya cumi cyahinduka kutanganya. Kubw'ibi ndashaka kuvuga ko byaba ari umutwaro kuri bamwe, no gutuma bamwe badatanga hakurikijwe ibyo kunganya no gukurikiza ubuntu (1 Abakorinto 16:2). Reba ibikurikira:

(1) Gutanga icumi ku ijana ku muntu umwe bishobora kugereranywa no “kubiba bike” mu gihe yatangaga akurikije ibyo yunguka.

(2) Gutanga icumi ku ijana ku wundi byashobora kugereranywa no “kubiba byinshi,” mu gihe yatangaga akurikije ibyo yunguka.

(3) Gutanga icumi ku ijana kuri bamwe bishobora kuba gutanga ibirenze ubushobozi bwabo kandi bishobora kugereranywa no, gutanga “hadakurikijwe ibyo bafite” (reba 2 Abakorinto 8:12; 9:6).

(4) Ibi bivuga ko bamwe boroherezwa uruhare rwabo kubera ko bafite byinshi mu gihe abandi bababazwa n'icya cumi bahatwa kubera ubukene bwabo (2 Abakorinto 8:13)

(5) Gutanga kubw'ubuntu bugereranije mu Isezerano Rishya bikuraho ibi kandi bikazana ibyo Pawulo yita "kunganya” (2 Abakorinto 8:14-15). Reba urugero ruri hepfo rwerekeye gutanga ku bw'ubuntu nk'uko umuntu atunze.

(6) Ibi bivuga ko kuba igisonga cyiza cy'iby'Imana itanga, abizera batunze byinshi batanga byinshi kubera ubutunzi bwabo bwinshi, atari amafaranga gusa ahubwo hakurikijwe ijanisha (20, 30% cyangwa n’arenzeho), mu gihe abakene batanga make ku ijana, ayo batanga bakurikije uko bagendana n'Umwami. Bashobora gufata icyemezo cyo gutanga bitanga nk'ab'i Makedonia, ariko bigomba kuba bivuye mu murimo w' Umwuka w'Imana atari ibyo amategeko y'itorero asaba ku cya cumi. Ni koko, icya cumi gihambira abantu mu buryo butangana. Bitekerezeho. Mugihe utanga icya cumi, ushobora kuba ubiba bike.

Gutanga hakurikijwe ibyo umuntu yunguka

Ikibazo gikomeye ni iki: Bivuga iki gutanga hakurikijwe ibyo umuntu yunguka? Ni gute umuntu ashyiraho ayo atanga (ijanisha)? Biroroshye cyane kumenya kimwe cya cumi cy'ikintu, ariko angahe ni “nk'uko abigambiriye mu mutima,” cyangwa “uko atunze,” cyangwa “ibyo ashobora kubona,” cyangwa “kuko iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite...” Ayo ni angahe?

(1) Si umubare runaka, cyangwa ikinyejana runaka, ahubwo ni akurikije ibyo afite, ibyo umuntu akeneye, no ku by'abandi bakeneye, harimo n'umurimo wa Kristo cyangwa umurimo w'itorero ryigenga.

(2) Abafite bike bashobora gutanga ibike bashobora kubona (2 Abakorinto 8:2-3)

(3) Abatagira icyo bafite, babishaka, ntibategerezwa kugira icyo batanga (2 Abakorinto 8:12).

(4) Abafite ibidahagije (ibikenewe bya ngombwa) bashobora guhabwa n'abafite ibirenze ibyo bakeneye bityo hakabaho kuringaniza, uburyo bwo kunganya (2 Abakorinto 8:13-15). Ibi ntabwo ari sosiyarizimu cyangwa kominizimu bihata kandi bagashaka kunganya bitita ku busumbane bw’abantu no gutandukana kwabo mu murimo ukomeye, mu mpano, n'impamvu ibatera gukora ibyo bakora (reba 2 Timoteyo 6:17 n'imirongo ikurikira).

(5) Imana ntisaba abafite byinshi guhinduka abakene cyangwa ngo bagire umutwaro ku buryo abandi bahindurwa abakire (2 Abakorinto 8:13). Kunganya kuvugwa aha ku byo gutanga hakurikijwe ibyo umuntu atunze kurimo ibice bibiri: (a) Harimo gufasha abantu hakurikijwe uko bakennye kugeza aho babasha kwihaza ku by'amafaranga bitewe n’uko bakora (Abefeso 4:28; 2 Abatesalonike 3:10-15). Ntidutangira kugira ngo abandi babeho mu buryo bworoshye cyangwa ngo bagere ku gipimo nk'icy'abandi. (b) Ibi bitera kunganya mu buryo bw'uko abafite bike batanga bike n'abafite byinshi bagatanga byinshi kandi bagafata umutwaro munini mu gutanga.

(6) Abafite byinshi bagomba kuba abakire mu bikorwa byiza; bakwiriye gukoresha ubukire bwabo batanga ku bwa Kristo (2 Abakorinto 8:14; 2 Timoteyo 5:17-18).

(7) Abungukirwa mu butunzi ntibivuga ko bagomba kugera ku gipimo cy'imibereho gikura buri kanya, cyangwa ngo babe abasesagura, ahubwo bakwiriye gutanga kurushaho, atari mu mubare gusa ahubwo mu kigereranyo cy’ibyo batanga. Niba abizera uyu munsi bitangira gutanga bakurikije uko bunguka, abenshi bagombye kuba batanga ibirenze icumi ku ijana. Ibarura ryerekanye, icyakora, ko abizera benshi batanga ibitarenze 3-5%.

      Ubusobanuro bwo gutanga hakurikijwe inyungu

Gutanga hakurikijwe inyungu ni ugutanga ukurikije uko Imana iba yaguhaye imigisha, nk'igisonga gishaka gushora ubugingo bwacyo mu butunzi bwo mu ijuru. Gutanga hakurikijwe uko umuntu yunguka ntibivuga gutanga ibirenzeho gusa, ahubwo ni ugutanga igice kinini cy'ibyo umuntu yunguka - ikinyejana kinini gishowe mu murimo w'Imana.

Mu gutanga hakurikijwe ibyo umuntu yunguka:

(1) Ikidutera gutanga ni imigisha y'Umwuka w'Imana, kwongera kubyara imbuto no kuzana ikuzo ry'Imana (2 Abakorinto 9:8-15).

(2) Igipimo cyacu cyo gutanga ni imigisha y'Imana ifatika (1 Abakorinto 16:2).

      Icyitegererezo cyo gutanga hakurikijwe ibyo umuntu yunguka

Umwizera A yunguka FRW 20.000 ku mwaka maze agatanga icumi ku ijana ari yo FRW 2.000. Umwizera B yunguka FRW 50.000 ku mwaka maze agatanga icumi ku ijana ari byo FRW 5.000. Umwizera B yatanze FRW 3.000 ku mwaka kurusha Umwizera A ariko ibi si ukunganya kuko Umwizera A asigarana FRW 18.000 naho Umwizera B aba agifite FRW 45.000 asigaranye, akubye inshuro zirenze ebyiri ayo umwizera A asigarana. Umwizera B yashobora gutanga 20% (FRW 10.000) kandi akagira FRW 40.000 asigarana yo kumutunga kandi akubye inshuro zirenze ebyiri ayo Umwizera A asigarana.

      Amasezerano y'utangana ubuntu akurikije ibyo yunguka

Luka 16:10-11: Muri rusange, Imana ntiduha ubutunzi bwinshi ngo tubucunge tutaragaragaza ko turi abiringirwa ku byo dufite ubu.

2 Abakorinto 9:8-11: Gutanga kwacu ntikuzigera kuba gutubirwa kwacu; Imana ntizadushumbusha ibyo twatanze gusa, ahubwo izongera ubushobozi bwacu bwo gutanga uko dutanga byinshi. Intego aha si ukwongera ubutunzi bwacu, ahubwo ibyo dutanga.

Imbuzi ku byerekeye ubutunzi bwo mu isi
      Ubutunzi bwacu buri he?

Ihame shingiro: Ibyo dutunze biterwa n'uko tubona iby'agaciro mu bugingo (Matayo 6:22-23).

Uko Bibiliya ibibona: Ubutunzi bwacu bugomba kuba mu ijuru (Matayo 6:19-20).

Impamvu za Bibiliya:

(1) Ubutunzi bwacu bwo mu ijuru buhoraho (Matayo 6:20; 1 Petero 1:4).(2)

(2) Ubutunzi bwacu bwo mu isi ni ubw'igihe gito kandi bushobora gutakara tukabubura. Ntituzajyana ubutunzi bwo mu isi hamwe na twe (Luka 12:20-21; 1 Timoteyo 6:7).

(3) Ubutunzi bwacu bwo mu isi ntibuhaza kuko butabasha kugura umunezero nyakuri cyangwa icyubahiro (Yesaya 55:1-3; Luka 12:15, 23; Umubwiriza 5:10).

(4) Ubutunzi bwacu bwo ku isi ntibushobora kwongera ubugingo bwacu cyangwa kuduha umutekano (Luka 12:16-21).

(5) Ubutunzi bwacu bwerekana ibyo dukurikirana n'ibyo duha ibanze. Hatariho ubutunzi nyabwo, twakurikirana ibitari byo no gushaka ibitagira umumaro mu bugingo bwacu (Matayo 6:21; Luka 12:34; 1 Timoteyo 6:9-10; Luka 19:23-26).

(6) Ubutunzi bwacu buruta ubundi bwose ni ukwubaha Imana twishimye (1 Timoteyo 6:6; Abaheburayo 13:5; Abafilipi 4:11-12; Imigani 15:17; 16:8; 17:1).

Ubusobanuro bwa Bibiliya: Ubutunzi bwo mu ijuru bugizwe n'amakamba, ingororano, n'inshingano abizera bazaherwa ku ntebe y’imanza ya Kristo kubw'ubusonga bwiringirwa (Luka 19:16-19; 1 Abakorinto 3:12-15; 9:25; 1 Abatesalonike 2:19; 2 Timoteyo 4:8). Ubwiza buzaheruka ni ubwiza bw'Imana (1 Petero 4:11; Ibyahishuwe 4:9-11).

      Databuja wacu ni nde?

Umugaragu ntashobora gukeza abami babiri. Ntidushobora gukorera Imana n'ubutunzi (Luka 16:1-13, reba Matayo 6:24).

Impamvu za Bibiliya: Ntibishoboka gukeza abami babiri. “Kuko abasha kwanga umwe, agakunda undi; cyangwa yaguma kuri umwe, agasuzugura undi” (Luka 16:13).

Uko Bibiliya ibibona:

(1) Luka 16:1-2: Ubugingo ni ubusonga kandi twe turi buri wese abagaragu b'Imana bazabazwa uburyo twakoresheje ubusonga bwacu Murekeraho gutekereza nka ba nyiribintu. Mutangire gutekereza nk'abakoreshwa.

(2) Luka 16:1, 11-12: Mbese dusesagura ibyo Imana yaduhaye mu bugingo bwacu cyangwa tubikoresha neza ku bw'ikuzo rye?

(3) Luka 16:10: Amafaranga, mu buryo bw'agaciro nyakuri, ni ikintu “gito,” icyakora, kwiringirwa mu bintu bike (amafaranga) byerekana kwiringirwa kwacu mu bintu byinshi (iby'agaciro k'iteka).

(4) Luka 16:11: Uko dukoresha amafaranga ni igipimo cyo gukiranuka.

(5) Luka 16:11: Amafaranga si ubutunzi nyakuri

(6) Luka 16:12: Amafaranga agomba gukoreshwa mu bwenge no mu kwiringirwa nk'ibigize ubusonga bwacu buva ku Mana.

(7) Luka 16:12: Amafaranga n'ibyo agura, iyo tutitonze, bishora kutubera umwami (databuja).

Uko Bibiliya idushishikaza:

(1) Mbese ndi umugaragu w'amafaranga n'ubutunzi bw'isi? Ese birashoboka ko ndi we nkaba ntabizi? Dukwiriye guhitamo gukorera amafaranga cyangwa Imana!

(2) Mbese ibyo gukurikirana ubutunzi bw'isi kwanjye bituma ndeka imico n’inshingano byo gusa na Kristo byanjye? (a) Umutima utaducira urubanza; (b) Kwanga umugayo, kwitwara neza; (c) Ubucuti; (d) umuryango (umugore, umugabo, abana, imiryango ya ba data bukwe); (e) Icyubahiro; (f) Ikuzo ry'Imana, n'ibindi.

(3) Mbese nita ku by'ubutunzi bw'isi n'amafaranga kurusha uko nita ku bucuti bwanjye n'Umwami no gukurikira iby'ubwami bwo mu ijuru? (a) Iby'ibanze; (b) Gukoresha igihe cyanjye, aho n'uko ngikoresha; (c) Mbese ntekereza iki ku byerekeye – amafaranga n'ibyo nkeka ashobora kugura cyangwa ku Mana n'ibyiringiro byanjye muri Yo?

(4) Mbese nshakira mu mafaranga n'ubutunzi bw'isi (icyubahiro,umwanya, ibyishimo, ubutunzi, n'ibindi) ibintu Imana yonyine ishobora gutanga? (a) Umunezero, ibyishimo nyakuri; (b) kunezerwa; (c) Amahoro yo mu mutima; (d) Umutekano; (e) Intego iba ibifite umumaro mu bugingo.

Niba igisubizo cyawe ari Yego kuri kimwe muri ibi bibazo, amafaranga yahindutse umwami wawe ku rugero runaka!

Umusozo

Tumaze kwiga aya mahame, reka twibaze ikibazo: Mbese mfite ubushake bwo kwitangira aya mahame nk'uburyo bw'ubugingo ngo mpinduke igisonga cyiza cy'ubuntu bw'Imana? Imana iturinde kujya ku gicaniro cy'ikimasa cya zahabu y'ubutunzi.

Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So, ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze, ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y'ubusuhuke bwanyu mutinya. Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na basekuruza wanyu, atari ibyangirika nk'ifeza cyangwa izahabu, ahubwo mwacungujwe amaraso y'igiciro cyinshi, nk'ay'umwana w'intama utagira inenge cyangwa ibara, ni yo ya Kristo (1 Petero 1:1719).

IMIGEREKA


234 Ryrie Study Bible, Expanded Edition, NASB, footnote, p. 298.

235 Garry Frieson, Decision Making and the Will of God, Multnomah Press, Portland, 1980, p. 357.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad