MENU

Where the world comes to study the Bible

Ubugingo Bwuzuye Amasengesho (Igice cya mbere)

Amasengesho ashingiye kuri Bibiliya kandi afite umumaro

Intangiriro

Kimwe mu bice nkunda muri Bibiliya ni Zaburi 119. Impamvu imwe ni uko muri iyi mirongo uko ari 176, umunyezaburi avuga ku bintu bitagabanywa. Kuri ibi ndashaka kuvuga ko yerekana ibintu bibiri by’ingenzi by’ubugingo bwo mu Mwuka - Ijambo ry’Imana n’amasengesho. Gusoma bisanzwe iki gice birabyerekana, ariko reba ibi bikurikira:

  • Uretse imirongo ya 1-3 n’uwa 115, undi murongo wose (imirongo 172) ukozwe nk’isengesho ryerekezwa ku Uwiteka. Bitwereka urugero ruhebuje rw’uko tugomba gusenga.
  • Byongeye, umunyezaburi akoresha amagambo icumi atandukanye avuga Ijambo ry’Imana kandi imirongo yose uretse imirongo ya 90, 122 n’uwa 132 irimo nibura rimwe muri aya magambo. Kuba aya magambo akoreshwa kenshi muri iki gice biduhamagarira kwita k’uko Ijambo ry’Imana ryihagije n’uburyo Imana yariteganirije gusubiza ibyo dukeneye. Bibiliya nyinshi zirimo ibisobanuro zitanga urutonde rw’aya magambo n’ubusobanuro bwa buri jambo mu mwanya wagenewe ibisobanuro ku mpera z’iki gice.

Zaburi 119 itwigisha:

(1) Ukuri ko twibagiwe ibyo ubugingo buzana, Imana yaduhaye inkomoko ebyiri zihagije kandi zirimo ibyo dukeneye byose: (a) Dufite Ijambo Ryera ry’Imana riduha ubwenge buva ku Mana, na (b) dufite uburenganzira butangaje bw’amasengesho atuzanira imbaraga z’Imana mu bugingo bw’umuntu, bikaduha imbaraga, inkunga, kwihangana, no gutabarwa hamwe no gukura mu by’Umwuka no guhinduka.

(2) Byongeye, umunyezaburi atwigisha ko Ijambo ry’Imana no gusenga ari nk’impanga zidatandukana kubera ko, nk’uko Ijambo ry’Imana rihishura Imana, ukwihaza kwayo muri byose, ubugwaneza bwayo butarondoreka, urukundo rwayo, kugira neza kwayo, n’ubuntu bwayo, rinaduhishurira umuntu no kutihaza kwe no gukena kwe. Ariko muri ibi, Imana iha umuntu uburyo (binyuze mu mugambi wayo w’agakiza mu Mukiza) bwo kuyegera mu masengesho ngo ituyobore kandi iduhe imigisha.

Uko nsomye iyi Zaburi, nongera gushishikazwa n’ibindi bintu bishya nyibonamo. Ubwa mbere hari uburyo umunyezaburi atumbira ku Uwiteka aho kuba ku ngorane yahuraga na zo igihe icyo ari cyo cyose, atitaye kuri kamere y’icyo kintu. Ubwa kabiri ni ukuntu yishingikiriza ku Mana ngo imusubize (kuyobora, kugenga, gushyigikira, gutabara, n’ibindi), ariko si na rimwe ku byo we yifuza ubwo cyangwa ashaka. Icyo yasabaga kwari uko Imana yamusubiza ikurikije Ijambo ryayo. Reka mbahe ikigereranyo:

Icya mbere, nibura ahantu 15 tubona ivuguruzanya rigaragara aho umunyezaburi ahamagarira Imana ingorane yihariye, ariko agahindukirira iteka Uwiteka n’Ijambo rye. Yima amaso ingorane akayahanga ku Uwiteka mu Ijambo rye. Reba izi ngero zikurikira zo muri Zaburi 119:23-24; 51-52; 61; 59-70; 78; 141-143; 161.

Icya kabiri, nubwo uburyo bwo gusenga ukurikije Ijambo ry’Imana budasobanutse neza muri iyi Zaburi, inshuro 15 cyangwa zirenze umunyezaburi asaba mu buryo bwihariye akurikije amahame y’Ijambo ry’Imana akoresheje amabango nka ‘ukurikiza Ijambo ryawe’. Reba izi ngero zikurikira mu mirongo ya 25, 41, 116, 45, 156.

Ikivugwa ni iki? Ku byerekeye ahasigaye ho muri iki gice, umunyezaburi ntiyasengaga gusa, ati mfasha kuko wasezeranije kubikora. Kuko kubw’umunyezaburi, amasengesho si uburyo bwo ‘kuvuga ibintu no gusaba’ gusa. Ahubwo, yasabaga ko umugambi na gahunda by’Imana byasohozwa mu bugingo bwe. Yifuzaga gutabarwa n’Imana, nk’uko byumvikana, ariko mu buryo buhesha Uwiteka icyubahiro kandi bukazana guhinduka no gukura mu bugingo bwe. Zaburi 119 ni isengesho ku rindi, ariko iteka bikurikije amahame, imigambi, n’ubuyobozi bw’Ijambo ry’imana. Reba mu mirongo ya 59, 67, 71, 75 n’uwa 133 uko umunyezaburi yitangiraga ibyo Imana yakoreraga mu bugingo bwe kandi uko kwitanga kwayoborwaga kandi kukagengwa n’uko yasengaga.

Icya gatatu, inshuro nyinshi umunyezaburi yasabiye gucengerwamo n’ububasha bwo gusobanukirwa no gushyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa. Yamenye ko atakwishoboza gusobanukirwa neza no gusubiza mu kwumvira kwiringirwa atari mu murimo w’Imana. Imirongo ya 17-19, 26 n’iya 33-38 isobanura ibi.

Icyigisho cya nyuma cyerekeye ku bugingo bwuzuye amasengesho kandi ni byiza ko ubu twibanda ku bugingo bwuzuye amasengesho nk’ikindi kintu cy’ubugwaneza bw’imigisha y’Imana y’ingenzi cyane mu rugendo rwacu mu Mwuka. Ku ruhande runini, igice cya mbere cy’iyi nyigisho kizaba gito ho gato ku rutonde rw’amahame amwe yo mu Ijambo ry’Imana yerekeye ku gusenga. Imirongo ibyerekana irisobanura ubwayo iyo isomanywe n’ibiri mu rutonde. Ibi bizakurikirwa no gutanga imirongo y’ingenzi yerekeye amasengesho.

Kamere y’amasengesho: Kuramya no gukorera Imana

Ubusobanuro bw’ibanze bw’ijambo ry’Icyongereza rivuga ‘kuramya’ ni ugukora ukurikije akamaro k’ikintu cyangwa umuntu’. Kuramya ni ikintu icyo ari cyo cyose dukora gihesha Imana icyubahiro, cyerekana kwiha Imana, kandi gikora gikurikije uwo Imana ari Yo. Muri Yohana 4:21-24, ijambo rikoreshwa ku kuramya ni proskuneo risobanurwa ‘gusoma ibiganza, guha icyubahiro’. Ryari ryerekeye igikorwa cyo kwumvira cyangwa kwubaha ari ukwerekana icyubahiro, kwitanga cyangwa gusaba.

Yohana 4:21-24 ‘Yesu aramusubiz’ati: Mugore, nyizera, igihe kizaza ubwo bazaba batagisengera Data kur’uyu musozi cyangw’i Yerusalemu. 22 Dore, mwebweho museng’icyo mutazi, ariko twebwe duseng’icyo tuzi, kukw’agakiza kava mu Bayuda. 23 Arikw’igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubw’abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri: kuko Data ashaka ko ben’ab’ari bo bamusenga. 24 Imana n’Umwuka; n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.’

Iyo twegereye Imana mu masengesho, tuba tuyiha icyubahiro mu kuyimenya nk’Iyihagije muri byose no kwimenya ubwacu nk’abatihagije n’abadakwiriye. Ibi bigaragarira mu magambo y’ibanze n’aya rusange y’amasengesho yo mu Isezerano Rishya. Ayo ni proseuchomai, inshinga iboneka inshuro 85, na proseuche’, izina riboneka inshuro 37. Pros risobanura ‘ugana’, na euchomai ‘gusaba, guhamagara’. Aya magambo yombi akoreshwa ku Mana gusa mu Isezerano Rishya. Akabanziriza-jambo pros kongeraho igitekerezo cy’icyerekezo, kwegera, kuza hafi y’Imana mu gusaba. Ni ukuri nk’amagambo y’ibanze n’aya rusange yo mu Isezerano Rishya, proseuchomai na euchomai arimo igitekerezo cyo kuramya mu buryo bwavuzwe.

Icyakora, gusenga, nk’igihamya cyiyongereye ku gutinya Imana no kuyiha icyubahiro, bigomba no kubonwa nk’umurimo dukorera Imana. Mu Bafilipi 3:3 ijambo rikoreshwa ku kuramya ni Ikigiriki latreuo risobanura ngo ‘gukorera’.

Abafilipi 3:3 ‘Kuko twebwe tur’abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw’Umwuka w’Imana, tukishimira Kristo Yesu, ntitwiringir’iby’umubiri: nubwo jyeweho nabasha kubyiringira.’

Igihe Satani yabwiraga Yesu ko yamuha ubwami bwose bwo mu isi apfukamye akamuramya, Umwami Yesu yamushubije akoresheje proskuneo a latreuo. Ibi birushaho kudusobanurira ijambo kuramya. Kuramya k’ukuri mu Mwuka no mu kuri, hatitaweho kamere, birimo gukorera Imana. Reba igisubizo cya Yesu igihe Satani yamugerageje ngo amwikubite imbere amuramye muri Matayo 4:10. ‘Yesu aramubwira ati: genda Satani, kuko handitswe ngo: Uramye (proskuneo) Uwiteka, Imana yawe, abe ari yo ukorera (latreuo) yonyine.’

Kuramya si ikintu dukorera mu mihango y’idini gusa tugomba kwerekaniramo kwiha Imana. Igihe yandikaga ibyerekeye amagambo menshi yo mu Isezerano Rishya arimo igitekerezo cyo kuramya, Vine yanditse agira ati:

Kuramya Imana nta na hamwe bisobanuye muri Bibiliya. Kureba inshinga ziri haruguru aha byerekana ko bitagarukira ku gusingiza gusa; bishobora no gufatwa mu buryo bugari nko kwemera Imana, na kamere yayo, ibiyiranga, uburyo no gusaba, ari mu mutima usingiza cyangwa ushimira cyangwa mu gikorwa kigirwa muri uko kwemera.88

Tugomba kumenya uko latreuo rikoreshwa mu Isezerano Rishya

  • Latreuo ryakoreshwaga ku murimo wo mu rusengero mu Baheburayo 9:9, ‘ni ryo ryashushanyaga iby’iki gihe cya none, ubwo abakurikiza amategeko yaryo batura amaturo bagatamba ibitambo, bitakibasha gutunganya rwose umutima w’ubitura (cyangwa w’ukora umurimo).
  • Latreuo ryakoreshwaga mu murimo uwo ari wo wose ukorewe Umwami mu Baheburayo 9:14, ‘nkanswe amaraso ya Kristo, witambiye Imana atagira inenge, kubwo Umwuka w’iteka; ntazarushaho guhumanura imitima yanyu, akazayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera (latreuo) Imana ihoraho.
  • Latreuo ryakoreshwaga ku murimo w’ubugingo bw’umuntu uherekejwe no gutinya no kwubaha nko mu Baheburayo 12:28, ‘Nicyo gituma, ubwo twakira ubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomeza ubuntu bw’Imana, kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk’uko ishaka tuyubaha tuyitinya’. (‘Gukorera Imana tuyubaha tuyitinya’ ni latreuo).
  • Latreuo ryakoreshwaga mu kubwiriza Ubutumwa Bwiza, ‘Imana nkorera (latreuo) mu mutima wanjye mvuga Ubutumwa Bwiza bw’Umwana wayo, ni Yo ntanzeho umugabo y’uko mbasabira urudaca uko nsenze’ (Abaroma 1:9).

Nubwo amasengesho ashobora gufata uburyo bwinshi n’umumaro utandukanye, amasengesho yose ni uburyo bwo kuramya twerekaniramo gutinya Imana no kuyikorera nk’uburyo bw’ubutambyi bw’umwizera n’umurimo we nk’uhagarariye Kristo mu bantu.

Amoko n’umumaro wo Gusenga mu buryo bwo kuramya

(1) Kwatura icyaha. Dushobora guhita tubona ukuntu kwatura ibyaha ari uburyo bwo kuramya cyangwa ubwoba burimo kwubaha ku buryo ari igisubizo ku kwera kw’Imana. Uko kwubaha ntikwemera ko Imana ari Iyera gusa, ariko kunemera ko ibyaha bitatuwe bibera inzitizi ubusabane n’Imana kandi bikabangamira uko Imana isubiza amasengesho. Biragaragara, niba amasengesho agomba kugira akamaro, icyaha kigomba kwangwa. Kugira ngo amasengesho abe ingirakamaro, agomba kubanzirizwa no kwatura aho twemera ibyaha twakoreye Umwami (reba Yesaya 58:1-3; Zaburi 66:18).

Zaburi 32:5 ‘Nakwemerey’ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye, Naravuze nti, Ndaturir’Uwiteka ibicumuro byanjye: Naw’unkurah’urubanza rw’ibyaha byanjye. Sela’

1 Yohana 1:9 ‘Ariko nitwatur’ibyaha byacu, ni Yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarir’ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kwose.’

Yesaya 59:1-2 ‘Dore ukuboko kw’Uwiteka ntikwaheze ngw’ananirwe gukiza; n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngw’ananirwe kwumva. 2 Ahubwo gukiranirwa kwanyu nikwo kwabatandukanije n’Imana yanyu, ibyaha byanyu ni byo biyitera kubim’amaso, ikanga no kwumva.’

(2) Guhimbaza.

Abaheburayo 13:15 ‘Nuko tujye dutambir’Imana itek’igitambo cy’ishimwe, tubiheshejwe na Yesu, ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaz’izina ryayo.’

(3) Gushima.

Abefeso 5:20 ‘Mujye mushim’Imana, Data wa twese, kubw’ibintu byose, mubiyishimira mw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo:’

(4) Gusabira abandi. Gusengera abandi usaba ibintu byihariye mu murimo w’Imana nk’umurimo w’ubutambyi yaduhaye.

Abaheburayo 13:18 ‘Mudusabire kuko twiringiye yuko tudafit’umutima wicir’urubanza, tukaba dushaka kugir’ingeso nziza muri byose.’

1 Petero 2:5 na 9 ‘namwe mwubakwe, nk’amabuye mazima, kugira ngo mub’inzu y’Umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamb’ibitambo by’Umwuka; bishimwa n’Imana kubwa Yesu Kristo. 9 Ariko mwebweho mur’ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abant’Imana yaronse, kugira ngo mwamamaz’ishimwe ry’Iyabahanze, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.’

Abaroma 10:1 ‘Bene Data, iby’umutima wanjye wifuza, nibyo nsabir’Abisirayeli ku Mana, n’ukugira ngo bakizwe.’

(5) Gusabira hamwe. Amasengesho y’ibyo dukeneye twemera ko tudakwiriye kandi ko tutihagije.

Abafilipi 4:6 ‘Ntimukagir’icyo mwiganyira, ahubw’ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima.’

Itegeko ry’Imana ryo gusenga

(1) Dusenga Data wa twese – NYIRI IMIGISHA

Yohana 16:23-26 ‘Uwo munsi ntacyo muzambaza. N’ukuri ndababwira yukw’icyo muzasaba Data cyose mw’izina ryanjye azakibaha. 24 Kugeza none ntacyo mwasabye mw’izina ryanjye; musabe muzahabwa, ng’umunezero wany’ube wuzuye. 25 Ibyo mbibabwiriye mu migani, arikw’igihe kizaza, sinzavugana namwe mu migani, ahubwo nzababwir’ibya Data neruye. 26 Uwo munsi muzasaba mw’izina ryanjye; kandi simbabwira ko nzabasabira kuri Data,’

Yakobo 1:17 ‘Gutanga kwose kwiza n’impano yos’itunganye rwose nibyo biva mw’ijuru, bimanuka bituruka kuri se w’imicyo, udahinduka, cyangwa ngw’agire n’igicucu cyo guhinduka.’

Abefeso 1:17 ‘kugira ngw’Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ariyo Data wa twese w’icyubahiro, ibah’Umwuka w’ubwenge no guhishurirwa, bitume muyimenya;’

(2) Dusenga mu Izina ry’Umwana – UTUBASHISHA KWEGERA IMANA (reba na Yohana 16:23-26).

Abefeso 2:18 ‘Kukw’ariw’uduhesha, uko tur’amahara-kubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuk’umwe.’

(3) Dusenga mu mbaraga z’Umwuka Wera –NI WE DUSENGESHA.

Yuda 20 ‘Ariko mwebw’aho, bakundwa, mwiyubake kubyo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera, ‘

Amoko y’amasengesho

Mu gusobanukirwa ko ubugingo bwa gikristo ari intwaro y’Umwuka, ibikurikira, bishingiye ku gusenga ukurikije intego za gisirikari, ni byo duhamagarirwa.

(1) Ingamba - Intego z’igihe kirekire.

Abakolosayi 1:9-12 ‘Nicyo gituma tudasiba kubasabira, uherey’igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzw’ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kwose, ngo mumenye nez’iby’Imana ishaka, 10 mugende nk’uko bikwiriy’ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwer’imbuto z’imirimo myiza yose, kandi mwunguke kumeny’Imana, 11 mukomereshejw’imbaraga zose, nk’uk’ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubon’uko mwiyumanganya muri byose, mukihanganan’ibyishimo; 12 mushima Data wa twese, waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo.’

Matayo 9:37 ‘Maz’abwir’abigishwa be, ati: Ibisarurwa ni byinshi, arikw’abasaruzi ni bake:’

(2) Uburyo bukoreshwa - Intego n’ibikenewe by’ako kanya.

Abakolosayi 4:2-4 ‘Mukomeze gusenga, muba maso, mushima. 3 Kandi natwe mudusabire, kugira ngw’Imana idukingurir’urugi rwo kuvug’ijambo ryayo, tuvug’ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe, 4 kugira ngo mbwerekane nk’uko nkwiriye kuvuga.’

Abefeso 6:19 ‘Kandi nanjye munsabire, mpabwe kuvuga nshiz’amanga uko mbumbuy’akanwa, kugira ngo mmenyesh’abant’ubwiru bw’Ubutumwa Bwiza.’

(3) Ibikoresho - Ibikenewe bifatika n’ibyo gushyigikira amasengesho (reba na Yakobo 5:13-20).

Ibyakozwe 12:5 ‘Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe: arikw’ab’Itorero bagir’umwete wo kumusabira ku Mana.’

Ibyakozwe 13:3 ‘Nuko bamaze kwiyiriz’ubusa no gusenga, baherako babarambikaho ibiganza, barabohereza.’

Abafilipi 1:19 ‘Kuko nzi yukw’amaherezo ibyo bizampindukir’agakiza, munsabiye kandi mpaw’Umwuka wa Yesu Kristo.’

Nabonye ko abantu benshi n’ibihe by’amasengesho hafi ya byose byibanda ku bikoresho bikenewe, by’umwihariko ibyerekeye uburwayi. Amasengesho yacu akenshi abura kureba kure ku by’ingamba n’uburyo bw’intego z’Umwami wacu mu kuturekera ku isi. Mu by’ukuri, iyo dusabira ibikoresho bikenewe nk’ibyo kurya, imyambaro, akazi, ubuzima, n’ibindi, ni iki kibidutera? Mbese biterwa akenshi no gushaka kumererwa neza no kwishima? Cyangwa se tuba dushaka imigisha y’Imana ngo tubashe gusohoza imigambi ye ku bwa Kristo n’umurimo ukomeye yadushinze - kuvuga Ubutumwa Bwiza no gufasha abantu gukurira muri Kristo ku bw’umurimo We. Ubugingo bw’amasengesho bw’umwizera bukwiriye gushingira kuri: (a) abo turi bo - abahagarariye Kristo, (b) aho turi - mu murimo w’igihe gito ku isi, na ( c) impamvu turi hano - guhagararira Umwami Yesu mu isi y’abarimbuka.

Ibihe byo gusenga

(1) Twiherereye

Dukurikije ingenga-bihe:

Zaburi 5:3 ‘Uwiteka, mu gitondo uzajya wumv’ijwi ryanjye: Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, mbe maso ntegereje.’

Zaburi 88:13 ‘ Ariko, Uwiteka, ni wowe ntakira, Kandi mu gitondo gusenga kwanjye kuzajya kugusanganira.’

Zaburi 119:147 ‘Njya nzinduka, umusek’utaratambika, ngataka: Amagambo yawe niyo niringira.’

Matayo 6:6 ‘Wehoho n’usenga ujye winjira mu nzu, ubanz’uking’urugi, uherek’usenge So mwihereranye: nuko So ureb’ibyiherereye azakugororera.

Mu buryo bwikora:

Nehemiya 2:1-4 ‘Umuns’umwe wo mu kwezi kwitwa Nisani mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma y’umwami Aritazeruzi vino yar’iterets’imbere y’Umwami; maze nenda vino nyiherez’Umwami. Kandi mbere hose sinagirag’umubabaro imbere ye. 2 Umwami arambaz’ati: ni iki gitumy’ugaragaz’umubabaro, kand’utarwaye? Ibyo ntibiterwa n’ikindi kerets’umubabaro wo mu mutima. Mbyumvise, ndatinya cyane. 3 Umwami ndamusubiza nti: Umwami arakarama! Icyambuza kugaragaz’umubabaro n’iki, k’umurwa n’ahantu h’ibituro bya ba sogokuru habay’amatongo, n’amarembo yaho akaba yarahiye? 4 Umwami arambaz’ati: har’icy’unsaba? Nuko nsab’Imana nyir’ijuru.’

Zaburi 56:3 ‘Imana izampa gushim’izina ryayo, Imana niyo niringiye, sinzatinya; abantu babasha kuntwara iki?

1 Abatesalonike 5:17 ‘Museng’ubudasiba;’

(2) Hamwe n’abandi bo mu rugo

Imigani 22:6 ‘Menyerez’Umwan’inzir’akwiriye kunyuramo; Azarind’asaza, atarayivamo.’

Abefeso 6:4 ‘Namwe base, ntimugasharir’abana banyu, ahubwo mubarere mubahana mubigish’iby’Umwami wacu.’

(3) Mu ikipi

Ibyakozwe 12:5 ‘Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe: arikw’ab’itorero bagir’umwete wo kumusabira ku Mana.’

Ibyakozwe 16:25 ‘Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbir’Imana, izindi mbohe zirabumva.’

(4) Mu bantu benshi

1 Timoteyo 2:8 ‘Nuko nshaka kw’abagabo basenga hose barambuy’amaboko yera, badafit’umujinya, kandi batagir’impaka.’

Iby’ibanze ku masengesho y’ingirakamaro

Hari iby’ibanze ku masengesho. Ntidupfa kujya imbere y’Imana Yera mu buryo bubonetse bwose. Nakuriye mu gikingi cyo mu Burasirazuba bwa Texas kandi nk’uko bigaragara, uburyo bwo gukorera ahantu nk’aho, inkweto zacu z’amazi (bottes) zabaga zanduye. Mama yakundaga kuvuga ati, ‘Ntimugomba kuza muri iyi nzu isukuye mutogeje izo nkweto cyangwa ngo muzikuremo. Hano si aho amafarashi arara!’ Yari afite ukuri kandi gukora ibinyuranye n’ibyo kwagombaga kuba ari ukumusuzugura no gusuzugura ahantu twese twabaga. Umwami yavuze nk’ibyo muri Yohana 13 igihe yozaga abigishwa be ibirenge. Iyo ibirenge byacu byanduye ntitubasha kugirana ubusabane n’Imana kandi amasengesho ari ikintu cy’ingenzi ku busabane (reba Yohana 13:1-17). Reba Umugereka wa 4 ku byerekeye icyo umwizera akeneye ngo yezwe buri munsi muri Yohana 13:1-17

Reba ibi bintu by’ibanze by’ingenzi ngo amasengesho abe ingirakamaro.

(1) Ubumwe bw’umuntu na Yesu Kristo nk’umucunguzi we.

Yohana 14:6 ‘Yesu aramubwir’ati: Ni jye nzira, n’ukuri, n’ubugingo: nta ujya kwa Data, ntamujyanye.’

(2) Kugendera mu busabane n’Imana: ibyaha byatuwe no kuyoborwa n’Umwuka

Zaburi 66:18 ‘Iyaba naribwirag’ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntab’anyumvise.’

1 Yohana 1:9 ‘Ariko nitwatur’ibyaha byacu, ni Yo yo kwizerwa kand’ikiranukira kutubabarir’ ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.’

Abefeso 6:18 ‘Musengesh’Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi kubw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabir’abera bose.’

(3) Gutungwa n’Ijambo ry’Imana (reba Zaburi 119)

Imigani 28:9 ‘Uwizib’amatwi ngw’atumv’amategeko, Gusenga kwe na ko n’ikizira.’

Yohana 15:7 ‘Nimuguma muri jye, amagambo yanjy’akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa.’

(4) Gusengana kwizera twiringiye ubushake bw’Imana

Matayo 21:22 ‘Kand’ibyo muzasaba mwizeye, muzabihabwa byose.’

Abaheburayo 11:6 ‘Arik’utizera ntibishoboka kw’ayinezeza: kuk’uweger’Imana akwiriye kwizera yukw’iriho, ikagororer’abayishaka.’

Yakobo 1:5-8 ‘Ariko niba har’umuntu muri mw’ubuz’ubwenge, abusab’Imana. Ih’abantu bos’itimana, itishama, kand’azabuhabwa. 6 Ariko rero, asabe yizeye, ari nta cy’ashidikanya: kuk’ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga, ushushubikanywa. 7 Umez’atyo ye kwibwira kw’azagir’icy’ahabwa n’Umwami Imana, 8 kuk’umuntu w’imitim’ibiri anamuka mu nzira ze zose.’

1 Yohana 5:14-15 ‘Kand’iki ni cyo kidutera gutinyuk’imbere ye, n’ukw’atwumva, iyo dusaby’ikintu nk’ukw’ashaka: 15 kand’ubwo tuzi ko yumv’icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhabw’ibyo tumusabye.’

Ibibangamira amasengesho y’ingirakamaro

(1) Kudasenga no kudasaba

Yakobo 4:2 ‘Murararikira, ariko nta cyo mubona: murica, kandi mugir’ishyari, ariko ntimushobora kunguka: muratabara, mukarwara; nyamara ntimuhabwa, kuko mudasaba:’

(2) Impamvu mbi mu gusenga

Yakobo 4:3 ‘Murasaba, ntimuhabwe, kuko musaba nabi, mushaka kubyayish’irari ryanyu ribi.’

(3) Ubumwe burimo agatotsi

1 Petero 3:7 ‘Namwe bagabo nuko; mubane n’abagore banyu mwerekan’ubwenge mu byo mubagirira, kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera: kandi mububahe, nk’abaraganwa namw’ubuntu bw’ubugingo, kugira ngw’amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.’

Mariko 11:25-26 ‘Kandi nimuhagarara musenga, hakaba har’umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire, kugira ngo So wo mw’ijuru na w’abababarir’ibyaha byanyu; 26 ariko nimutababarir’abandi, na So wo mw’ijuru na we ntazababarir’ibyaha byanyu.’

Matayo 5:44 ‘Ariko jyeweho ndababwira nti: Mukund’abanzi banyu, musabire ababarenganya;’

(4) Kwiyemera mu masengesho

Matayo 6:5-6 ‘Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira, ngw’abantu babarebe: ndababwir’ukuri yuko bamaze kugororerw’ingororano zabo. 6 Wehoho n’usenga, ujye winjira mu nzu, ubanze ukinge urugi, uherek’ usenge So mwihereranye: nuko So ureb’ibyiherereye azakugororera.’

(5) Kwigiza nkana, kunanirwa, kudategereza Umwami

Zaburi 27:14 ‘Tegerez’Uwiteka: Komera, Umutima waw’uhumure: Ujye utegereza Uwiteka.’

Zaburi 37:7 ‘Turiz’Uwiteka, umutegereze wihanganye. Ntuhagarikw’umutima n’ubon’ibyiza mu rugendo rwe, n’Umunt’usohoz’inama mbi.’

Luka 18:1 ‘Abacir’umugani wo kubigisha ko bakwiriye guseng’iteka ntibarambirwe.’

Impamvu n’ibidutera gusenga

      Kubera ko byategetswe mu Byanditswe

Iyi ubwayo ni impamvu ihagije. Imana yabivuzeho kandi bigomba kuba ari ingenzi naho ubundi ntiyagombye kuba yaraduhaye ubwo burenganzira n’iyo nshingano.

      Kubera imigisha itunganye y’Imana

Imana yaduhaye imigisha iboneye mu murimo no muri buri muntu wo mu butatu imigisha iduhesha kwegera Imana kugira ngo tubashe kuvoma ku masoko y’ubuntu, ubwenge, n’imigisha by’Imana.

(1) Imana Data wa Twese: Nk’abakristo, dufite Imana ishobora byose, izi byose, ibera hose icyarimwe kandi Data wa twese utwitaho n’umutima wa kibyeyi, ariko na none utari nk’ababyeyi bo ku mubiri, ntarondoreka mu bwenge, urukundo no kutwitaho bye bya kibyeyi.

Matayo 6:7-8 ‘Namwe nimusenga, ntimukavug’amagambo muyasubiramo hato na hato, nk’ukw’abapagani bagira: bibwira ko kuvug’amagambo menshi aribyo bituma bumvirwa. 8 Nuko ntimugase na bo, kuko So az’ibyo mukennye, mutarabisaba.’

Matayo 7:7-11 ‘Musabe, muzahabwa: mushake, muzabona: mukomange ku rugi, muzakingurirwa. 8 Kuk’umuntu wes’usab’ahabwa; ushats’abona; n’ukomanga arakingurirwa. 9 Mbese muri mwe har’umuntu umwana we yasab’umutsima, akamuh’ibuye? 10 Cyangwa yamusab’ifi, akamuh’inzoka? 11 Ko muri babi, kandi mukaba muzi guh’abana bany’ibyiza, none So wo mw’ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?’

Abefeso 3:20 ‘Nukw’Ibasha gukor’ibiruta cyan’ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose, nk’ukw’imbaraga zayo ziri, zidukoreramo,’

(2) Imana-Mwana: Kubw’Imana-Mwana n’umurimo We, tubasha kwegera Imana. Dufite utwitaho kandi utubera umutambyi Mukuru ukomeye, udusabira, kandi utubera urugero ruboneye rw’amasengesho (reba Abefeso 3:122; Abaroma 8:34).

Yohana 16:23-24 ‘Uwo munsi nta cyo muzambaza. N’ukuri n’ukuri ndababwira y’ukw’icyo muzasaba Data cyose mw’izina ryanjye azakibaha. 24 Kugeza none ntacyo mwasabye mw’izina ryanjye; musabe muzahabwa, ng’umunezero wany’ube wuzuye.’

Abefeso 2:18 ‘Kukw’ariw’uduhesha; uko tur’amahara-kubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuk’umwe.’

Abaheburayo 4:14-16 ‘Nuk’ubwo dufit’umutambyi mukur’ukomeye, wagiye mw’ijuru, ni we Yesu Umwana w’Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura. 15 Kuko tudafit’umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejw’uburyo bwose nkatwe, keretse yukw’atigez’akor’icyaha. 16 Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubon’ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.’

Abaheburayo 7:25 ‘Ni cyo gitum’abasha gukiza rwos’abegerezw’Imana na we, kukw’ahorahw’iteka ngw’abasabire.’

(3) Imana Umwuka Wera: Kubw’umurimo w’Umwuka Wera, tumufite nk’Umwuka w’ubuntu no kudusabira (Zakariya 12:10), atwiringiza ubumwe bwacu n’Imana nk’abana, atuyobora mu bugingo bw’amasengesho, aradufasha kandi akadusabira, kandi akatubashisha gusenga. Mu yandi magambo, hamwe n’imigisha nk’iyi, ni iyihe mpamvu yo gutuma tudasenga? Imana yatumye tubasha kuyegera n’ibyo dukeneye (reba na Abefeso 6:18; Yuda 20).

Zekariya 12:10 ‘Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu umutima w’imbabazi n’uwo kwinginga; bazitegereza jyew’uwo bacumise; bazamuborogera nk’uk’umunt’aboroger’umwana we w’ikinege, bazamuririra bashavure, nk’uk’ umunt’ agirir’ umwana we w’imfur’ishavu.’

Abaroma 8:14-15 na 26 ‘Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana: 15 kuko mutahaw’umwuka w’ububata ubasubiza mu bwoba; ahubwo mwahaw’Umwuka ubahindur’abana b’Imana, udutakisha tuti: Aba, Data!… 26 Uko niko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu, kuko tutaz’uko dukwiriye gusenga; arik’Umwuka ubwe ni w’udusabira, anih’iminihw’itavugwa.’

      Kubera ibyo dukeneye

Ibi bireba ibintu by’ibanze byinshi:

(1) Ingorane z’uko tudakwiriye: Dukeneye gusenga kubera ko tudakwiriye imbere y’Imana itunganye kandi yihagije kandi ifite ububasha bwo kuduha ibyo dukeneye mu bugingo bwacu. Irihagije muri byose, nta kitayishobokera, mu gihe twe atari ko turi. Ku muntu ibintu byinshi ntibishoboka ariko ku Mana ntakidashoboka (reba na Luka 1:37; 19:26; Mariko 9:23; 10:27; 14:36; Luka 18:27).

2 Abakorinto 2:16b ‘... Ariko mu bandi tur’impumuro y’ubugingw’izan’ubugingo. Kand’ibyo nind’ubikwiriye?’

2 Abakorinto 3:4-6 ‘Ibyo nibyo byiringiro twiringir’Imana kubwa Kristo: 5 s’uko twihagij’ubwacu, ngo dutekerez’ikintu cyose nk’ahw’ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n’Imana, 6 niyo yatubashishije kub’ababwiriza b’isezerano rishya, batar’ab’inyuguti, ahubwo n’ab’umwuka: kukw’inyuguti yicisha, naho Umwuka ahesh’ubugingo.’

Matayo 17:20 ‘Arabasubiz’ati: N’ukwizera kwanyu guke: ndababwir’ukuri yuko, mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwir’uyu musozi muti, va hano, ujye hirya, wahava; kandi nta kizabananira.’

(2) Ingorane z’imbaraga z’abadayimoni: Dukeneye gusenga kubera intambara turwana n’imbaraga z’abadayimoni ziba akenshi ziruta izacu. Amasengesho aba akenewe ngo dukoreshe intwaro n’akamenyero k’imbaraga zisumba byose z’Imana zidutsindira umwanzi (reba Daniel 10:1 n’ikurikira).

Abafeso 6:10-18 ‘Ibisigaye, mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. 11 Mwambar’intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. 12 Kuko tudakirana n’abafit’amaraso n’umubiri; ahubwo dukirana n’abatware n’abafit’ubushobozi n’abategek’iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mw’ijuru. 13 Nuko rero, mutwar’intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose, mubashe guhagarara mudatsinzwe. 14 Muhagarare mushikamye, mukenyey’ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingir’igituza: 15 mukwes’inkweto, ni zo Butumwa Bwiza bw’amahoro bubiteguza: 16 kand’ikigeretse kur’ibyo byose, mutware kwizera nk’ingabo; niko muzashoboza kuzimish’imyambi ya wa Mubi yose yak’umuriro. 17 Mwakir’agakiza, kab’ingofero; mwakire n’inkota y’Umwuka, ni Yo Jambo ry’Imana; 18 mushengesh’Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi kubw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabir’abera bose.’

(3) Kutabasha kwacu kwera imbuto tutari mu Mana: Dukeneye amasengesho ngo twere imbuto. Tudafite Umwami nta cyo twabasha gukora. Amasengesho ni bumwe mu buryo tuzana imbaraga za Kristo gufasha umurimo wacu.

Yohana 15:5-9 ‘Ni jye muzabibu, namwe mur’amashami. Uguma muri jye, nanjye nkaguma muri we, uwo niwe wer’imbuto nyinshi, kukw’ari ntacyo mubasha gukora mutamfite. 6 Umunt’utaguma muri jye, ajugunywa hanze nk’ishami ryumye; maze barayateranya bakayajugunya mu muriro, agashya. 7 Nimuguma muri jye, amagambo yanjy’akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa. 8 Ibyo nibyo byubahisha Data, nuko mwer’imbuto nyinshi, mukab’abigishwa banjye. 9 Uko Data yankunze, niko nanjye nabakunze: nuko rero mugume mu rukundo rwanjye.’

(4) Iby’uko tugomba kwishingikiriza Imana: Dukeneye amasengesho kubera ibyo dukenera muri rusange mu bugingo bituma umuntu agizwe n’Imana yabimenya atabimenya. Isi ni iy’Uwiteka n’ibiyuzuye byose ni ibye. Ni we uha abana b’abantu (reba Zaburi 24:1 hamwe na 23:1; 50:10; 89:11; Ibyakozwe 14:17; na 1 Timoteyo 6:17). Ibintu byose bikomoka kuri We - ibyo kurya, imyambaro, amazu, ingendo, uburwayi, umurimo, kudufungurira Ijambo rye, gutegura imitima, abakozi bo gusarura, kandi bityo uru rutonde rugenda rukora kuri buri gace k’ubugingo - mu by’Umwuka, iby’umubiri, iby’amaranga-mutima, iby’ubwenge, n’ikintu cyose (Abefeso 6:18 n’ikurikira).

Abakolosayi 4:2-4 ‘Mukomeze gusenga, muba maso, mushima. 3 Kandi natwe mudusabire, kugira ngw’Imana idukingurir’urugi rwo kuvug’ijambo ryayo, tuvug’ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe, 4 kugira ngo mbwerekane nk’uko nkwiriye kuvuga.’

      Kubera ibyo amasengesho asohoza

Amasengesho yo kwizera asohoza byinshi kandi akuraho imisozi.

Yakobo 5:16 ‘Mwaturiran’ibyaha byanyu, kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugir’umumaro mwinshi, iy’asengany’umwete.’’

Matayo 17:20 ‘Arabasubiz’ati: N’ukwizera kwanyu guke: ndababwir’ukuri yuko, mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwir’uyu musozi muti, va hano, ujye hirya, wahava; kandi nta kizabananira’

      Kubera ibiba iyo nta masengesho

Amasengesho ni uburenganzira n’inshingano Imana yaduhaye nk’abizera b’abatambyi ngo duture ibitambo kandi tuyikorere mu izina ry’abandi mu kwerekana urukundo rwo kwitaho kw’Imana.

1 Petero 2:5-9 ‘Namwe mwubakwe, nk’amabuye mazima kugira ngo mub’inzu y’umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamb’ibitambo by’Umwuka, bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo. 6 Kuko mu Byanditswe harimw’aya magambo: Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomez’imfuruka, ryatoranijwe, kandi ry’igiciro cyinshi, kand’uryizera ntazakorwa n’isoni. 7 Nuko rero, mwebw’ubwo mwizeye, muzi kw’ar’iry’igiciro cyinshi koko, naho kubanga kwizera, ibuy’abubatsi banze ni ryo ryahinduts’irikomez’imfuruka, 8 N’ibuye risitaza n’urutare rugusha. Basitara kw’ijambo ry’Imana ntibaryumvire, kand’ari bo ryagenewe. 9 Ariko mwebweho mur’ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abant’Imana yaronse, kugira ngo mwamamaz’ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.’

Abaheburayo 13:15-16 ‘Nuko tujye dutambir’Imana itek’igitambo cy’ishimwe, tubiheshejwe na Yesu, ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaz’izina ryayo. 16 Kugira neza no kugir’ubuntu ntimukabyibagirwe, kukw’ibitambo bisa bity’ari byo binezez’Imana.’

      Kubera ko byubahisha Umwami

Nk’uko byavuzwe haruguru, iyo tugiye imbere y’Imana mu masengesho, tuba twemera ibyubahisha Imana. Tuba twemera kutihaza kwacu, no kwihaza kwe, urukundo rwe, ukutwitaho kibyeyi kwe, n’imigisha y’ubuntu bwe.

Yohana 14:13 ‘Kand’icyo muzasaba cyose mw’izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana We.’

Yohana 15:7-8 ‘Nimuguma muri jye, amagambo yanjy’akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa. 8 Ibyo nibyo byubahisha Data, nuko mwer’imbuto nyinshi, mukab’abigishwa banjye.’

Abaroma 15:6 ‘Kugira ngo muhimbaz’Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, n’umutim’umwe n’akanwa kamwe.’

Ibyo dusengera: Ibintu twagombye gusabira mu masengesho

(1) Ibyo dukeneye muri rusange

Abaheburayo 4:16 ‘Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubon’ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.’

‘Muyikorez’amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.’

(2) Kudukiza ibigeragezo

Matayo 14:36 ‘Baramwinginga ngo bakore ku nshunda z’umwenda we gusa: abazikozeho bose barakira.’

1 Petero 5:8 ‘Mwirind’ibisindisha, mube maso, kuk’umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga,ashak’uw’aconcomera.’

      (3) Abategetsi b’igihugu

1 Timoteyo 2:1-4 ‘Irya mbere ya byose, ndaguhugurira kwingingir’abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira: 2 ariko cyane cyane abami n’abatware bose, kugira ngo duhore mu mahoro tutabon’ibyago, twubah’Imana, kandi twitonda rwose. 3 Ibyo nibyo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu, 4 ishaka kw’abantu bose bakizwa bakameny’ukuri.’

(4) Abanzi bacu

Matayo 5:44 ‘Ariko jyeweho ndababwira nti: Mukund’abanzi banyu, musabire ababarenganya.’

(5) Abarwayi

Yakobo 5:13-15 ‘Mbese muri mwe harih’ubabaye? Nasenge. Harih’unezerewe? Naririmbir’ Imana. 14 Muri mwe harih’urwaye? Natumir’abakuru b’Itorero, bamusabire, bamusiz’amavuta mw’izina ry’Umwami. 15 Kand’isengesho ryo kwizera rizakiz’umurwayi; Umwami amuhagurutse: Kandi naba yarakoz’ibyaha, azabibabarirwe.’

(6) Umwizera ucumura (1 Yohana 5:16; Yakobo 5:14-15)

1 Yohana 5:16 ‘Umuntu n’abona mwene Se akor’icyaha, kitar’icyo kumwicisha, nasabe, kand’Imana izamuher’ubugingw’abakor’ibyaha bitar’ibyo kubicisha. Harihw’icyaha cyicisha: Sicyo mvuze kw’agisabira.’

Yakobo 5:14-15 ‘Muri mwe harih’urwaye? Natumir’abakuru b’Itorero, bamusabire, bamusiz’amavuta mw’izina ry’Umwami. 15 Kand’isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi; Umwami amuhagurutse: Kandi naba yarakoz’ibyaha, azabibabarirwe’

      (7) Ubuhanga mu gusohoza inshingano yacu ikomeye: (a) ku bakozi bo gusarura; (b) ku gufungurirwa Ijambo ry’Imana; (c ) Kwamamaza Ubutumwa Bwiza mu buryo bwumvikana; no (d) gushira amanga no kugira akanya-bugabo mu kuvuga.

Luka 10:2 ‘Arababwir’ati: Ibisarurwa ni byinshi, arikw’abasaruzi ni bake: nuko mwinginge Nyir’ibisarurwa ngo yoherez’abasaruzi mu bisarurwa bye.’

Abakolosayi 4:3 ‘Kandi natwe mudusabire, kugira ngw’Imana idukingurir’urugi rwo kuvug’ijambo ryayo, tuvug’ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe,’

Abefeso 6:18-19 ‘Mushengesh’Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi kubw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabir’abera bose. 19 Kandi nanjye munsabire, mpabwe kuvuga nshiz’amanga uko mbumbuy’akanwa, kugira ngo mmenyesh’abant’ubwiru bw’Ubutumwa Bwiza.’

Abefeso 6:20 ‘ Ari bwo mbereye intumwa yabwo, kandi mbohesherejwe iminyururu: mvuga ibyabwo nshize amanga, nk’uko binkwiriye.’

(8) Gufasha abizera gukura mu Ijambo ry’Imana no kugira imico nk’iya Kristo (reba Abefeso 3:14- 19; Abafilipi 1:9-11; Abakolosayi 1:9-14).

Abefeso 1:15-18 ‘Nicyo gituma nanjye, mmaze kumv’uburyo mwizer’Umwami Yesu, mugakund’abera bose, 16 mbashimir’Imana urudaca, nkabasabir’uko nsenze, 17 kugira ngw’Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibah’umwuka w’ubwenge no guhishurirwa, bitume muyimenya; 18 ngw’amaso y’imitima yany’abon’ukw’ ahweza, mumeny’ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye; mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’iby’azarag’abera.’

Ibyo gukurikiza ku basengera mu dutsiko

(1) Ba nk’uganira n’undi - Koresha amagambo yoroshye kandi ataziguye. Bwira Imana nk’uko wabwira umubyeyi, ariko na none uyihe icyubahiro no gutinya uwo Imana ari Yo, Umwami wa byose.

(2) Bumbura umunwa uvuge - Senga uko Imana ikuyoboye, nta kwisubiramo kutagira umumaro cyangwa gusubiramo amagambo wafashe mu mutwe.

(3) Vuga amagambo asobanutse - Vuga uranguruye ku buryo abandi bakwumva, basobanukirwa, kandi mugasangira ibyo urimo uvuga (1 Abakorinto 14:16).

(4) Erekana ubwenge - ntugasenge ukwirakwiza ibyaha - ibyawe cyangwa iby’abandi, cyangwa ngo unegurane mu izina ‘gusabira abandi’. Ntukabwirize mu masengesho, cyangwa ngo uhugure cyangwa ngo usubize cyangwa ngo wihimure ku wundi mu masengesho yawe hamwe n’abandi. Ibi narabibonye, ariko ntibiba bikiri amasengesho.

(5) Guceceka - ntukarakare mu masengesho n’ijwi riranguruye. Koresha iki gihe mu gukomeza gusenga bucece.

(6) Intumbero - iga kumumenya bitari ukumenya abandi.

(7) Inkunga mu gushyira hamwe - amasengesho ni ay’umwizera wese, si aya bake bibeshya ko ari bo bera. Umwizere wese ni umutambyi kandi abasha kwegera Intebe y’Imana (Abaheburayo 4:16; 1 Petero 2:4,9).

Isomo rikurikira muri iki gice ririmo amahame yo gusenga aboneka muri Luka 11.


88 W. E. Vine, An Expository Dictionary of New Testament Words, Fleming H. Revel, Westwood, NJ, 1966, p. 236.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad